Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umuhanzi Juru yakoze indirimbo ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza

Umuhanzi Juru uririmba indirimbo ziganjemo umuco nyarwanda yashyize hanze iyitwa “Mpanda za Mageragere” ivuga ku butwari bwa ba Sogokuruza, ndetse aboneraho n’umwanya wo kongera gushishirakariza urubyiruko kurushaho gusigasira Indangagaciro za Kinyarwanda.

Juru ubusanzwe n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo ziganjemo iza Kinyarwanda, akaba akunze no kwandika imfashanyigisho zirimo nk’Imivugo, Imyandiko n’ibindi byinshi.

Kuri ubu, Juru wamenyekanye mu ndirimbo “Ku Majuru y’ubutsinzi” yashyize hanze indi yitwa “Mpanda za Mageragere” ivuga k’Ubutwari bwa Sogokuruza mu kwagura Igihugu cy’U Rwanda.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Juru twamubajije byinshi mu bisobanuro by’iyi ndirimbo maze asubiza agira ati “Ni indirimbo y’amateka, irata ubutwali bwa ba Sogokuruza (cyane cyane Abami Cyilima Rugwe na Cyilima Rujugira) mu kwagura Igihugu cy’u Rwanda! Ubutwali burimo ndifuza ko urubyiruko rwazabwigana, cyane cyane bakunda igihugu cyacu, basigasira umuco nyarwanda ndetse n’ururimi gakondo (Ikinyarwanda).”

Abasirikare bo ha mbere barwanishaga ibikoresho bya Kinyarwanda
Abasirikare bo ha mbere barwanishaga ibikoresho bya Kinyarwanda
Umuhanzi Juru yakoze indirimbo ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza
Umuhanzi Juru yakoze indirimbo ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza

Juru yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa Dukeneye Amahoro, yiganjemo ubutumwa bwo gukangurira abanyarwanda kimwe n’abatuye Isi, kurushaho kwimika urukundo mu mitima yabo, kugira ngo dusenyere umugozi umwe w’iterambere risesuye.

KANDA HANO WUMVE MPANGA ZA MAGERAGERE YA JURU

The post Umuhanzi Juru Yakoze Indirimbo Ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umuhanzi Juru yakoze indirimbo ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×