Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Menya uko ushobora gutora umuhanzi muri PGGSS8

Muri uku kwezi kwa Gicurasi irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 (PGGSS8) riratangira. Abahanzi 10 batorewe guhatana muri iri rushanwa bamaze guhabwa imibare bazatorerwaho n’abafana babo n’ uko ushobora gutora umuhanzi muri PGGSS8 .

Menya uko ushobora gutora umuhanzi muri PGGSS8

Dore imibare buri muhanzi azajya atorerwaho n’abafana be:

  • Active : 1
  • Bruce Melodie : 2
  • Christopher : 3
  • Jay C : 4
  • Just Family : 5
  • Khalfan : 6
  • Mico The Best : 7
  • Queen Cha : 8
  • Uncle Austin : 9
  • Young Grace : 10

Ese gutora bizajya bikorwa bite?

Gutora bizatangirana n’igitaramo cya mbere (Roadshow) kizaba muri uku kwezi Taliki ya 26 Gicurasi 2018, kikazabera i Gicumbi. Gutora bisaba ko umuntu azajya agura icupa rya Primus hanyuma agumane umufuniko waryo, ubundi ajye kuri SMS yandike *733# akurikizeho nimero y’umuhanzi akurikizaho nimero iri ku mufuniko w’icupa rya Primus yaguze.

Umuhanzi uzaba uwa mbere (uzarusha abandi) mu gutsinda kuri SMS azahabwa miliyoni 15 naho uzatorwa n’abagize akanama nkemurampaka ahabwe miliyoni 20.

Road Show uko ari 5 zizatangirira mu Akarere ka Gicumbi ku Itariki 26 Gicurasi 2018, bakurikizeho Musanze, Huye, Rubavu basoreze Kigali kuri Finale.

The post Menya Uko Ushobora Gutora umuhanzi muri PGGSS8 appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Menya uko ushobora gutora umuhanzi muri PGGSS8

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×