Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Abakinnyi ba Film bahuriye mu mashusho y’Indirimbo ya Yvan Driver

Umuhanzi Yvan Driver usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, arimo gufata amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa “Yarankoreye” izagaragaramo abakinnyi basanzwe bafite izina rikomeye mu ruhando rwa Cinema nyarwanda.

Yvan Driver ubusanzwe witwa Gusengimana Yvan ari mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu njyana ya Gospel, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Niwowe, Mwukawera, Ubuntu, Niwe nahisemo n’izindi nyinshi cyane.

Yvan Driver ubusanzwe yitwa Gusengimana Yvan
Yvan Driver ubusanzwe yitwa Gusengimana Yvan

Uyu musore ukomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki kuri ubu arimo gufata amashusho y’indirimbo yitwa “Yarankoreye” ikoze mu buryo bwihariye, ikaba izasohokana na Video yayo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hazagaragaramo Muzehe Irunga Longin na Mukakamanzi Beatha umaze gukina amafilime menshi harimo nka Intare y’ingore, Giramata n’izindi nyinshi.

Yvan Driver ari mu bahanzi bakunzwe muri Gospel nyarwanda
Yvan Driver ari mu bahanzi bakunzwe muri Gospel nyarwanda
Yvan ngo arateganya gusohora Album mu mpera z'umwaka
Yvan ngo arateganya gusohora Album mu mpera z’umwaka
Indirimbo 'Yarankoreye' ya Yvan Driver izasohokana n'amashusho yayo
Indirimbo ‘Yarankoreye’ ya Yvan Driver izasohokana n’amashusho yayo
Irunga Longin ari mu bazagaragara mu mashusho ya Yvan Driver
Irunga Longin ari mu bazagaragara mu mashusho ya Yvan Driver
Mukakamanzi Beatha ufite izina rikomeye muri Sinema nyarwanda nawe ari muri aya mashusho
Mukakamanzi Beatha ufite izina rikomeye muri Sinema nyarwanda nawe ari muri aya mashusho

Mukakamanzi Beatha ufite izina rikomeye muri Sinema nyarwanda nawe ari muri aya mashusho

The post Abakinnyi ba Film bahuriye mu mashusho y’Indirimbo ya Yvan Driver appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Abakinnyi ba Film bahuriye mu mashusho y’Indirimbo ya Yvan Driver

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×