Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umukunzi wa Jacob Zuma Nonkanyiso Conco yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa

Umukobwa bivugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’uwahoze ayobora Afurika y’Epfo Jacob Zuma ariwe Nonkanyiso Conco, yategetswe gusezera ku kazi ku ngufu nyuma yo kugaragara atanga ikiganiro kuri Televiziyo yambaye ubusa. 

Umukunzi wa Jacob Zuma Nonkanyiso Conco yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa

Nonkanyiso Conco w’imyaka 24 y’amavuko, arushwa imyaka 52 yose na Jacob Zuma, kuri ubu yategetswe gusezera ku kazi yakoraga k’umubitsi n’ushinzwe itumanaho mu muryango utegamiye kuri Leta witwa ’She Conquers’ , umuryango ugamije gufasha abagore babana na virusi itera SIDA ndetse no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Umugore wa Jacob Zuma yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa
Nonkanyiso Conco aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu ahamiriza itangazamakuru ko ari uwa Zuma.

Nk’uko igitangazamakuru BBC cyabitangaje, Leonora Mathe, umuyobozi wungirije wa ’She Conquers’, yavuze ko impamvu basezereye Conco ari uko yakoze ibihabanye n’indangaciro z’uwo muryango. Leonora yavuze ko baharanira ko abagore n’abakobwa bigira, aho guhora bararikiye iby’abagabo bakuze b’abakire.

Umugore wa Jacob Zuma yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa
Nonkanyiso Conco yagaragaye aganiriza eTV, yambaye ubusa, abanyamakuru bumiwe batanamureba

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Conco ari gutegura ubukwe na Zuma. Nibibaho azaba ari umugore we wa karindwi.

Ikinyamakuru Times Live cyatangaje ko Conco ubwo yari amaze kubyara, tariki 12 Mata 2018, Zuma yamusuye mu bitaro inshuro eshatu, kandi ko ngo Conco yatangiye umubano wihariye na Zuma mu mwaka wa 2013.

Bwa mbere Zuma yashakanye na Sizakele Khumalo mu mwaka wa 1973. Nyuma y’imyaka itatu yahise arongora Kate Mantsho waje kwiyahura mu mwaka wa 2000. Mu mwaka wa 1982 Zuma yashatse Nkosazana Dlamini, baza gutandukana mu 1998.

Mu 2009 Zuma yashatse Nompumelelo Ntuli wakoraga isuku muri hoteli. Mu mwaka wa 2010 yashatse undi mugore witwa Tobeka Madiba ari na we bakunze kugaragara bari kumwe. Mu 2012 yashatse Gloria Bongi Ngema.

Umukunzi wa Jacob Zuma Nonkanyiso Conco yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa

Bivugwa ko Jacob Zuma afitanye abana n’abandi bagore batandukanye batashakanye ku mugaragaro. Nonkanyiso Conco akaba ari umukobwa bivugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’uwahoze ayobora Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

The post Umukunzi wa Jacob Zuma Nonkanyiso Conco yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umukunzi wa Jacob Zuma Nonkanyiso Conco yatanze ikiganiro kuri TV yambaye ubusa

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×