Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Dore ibintu 3 biranga indwara y’ igituntu, nubyibonaho uzahite ujya kwa muganga

Indwara y’ igituntu akenshi n’indwara ikunda kurangwa n’inkorora idasanzwe, gusa hagendewe ku bushakashatsi butandukanye bwakozwe buvuga ko gukorora cyane ataribyo biranga igituntu cyane kuko hari n’umuntu ukorora cyane aruko arwaye indwara ya kokoreshi.

Dore ibintu 3 biranga indwara y’ igituntu, nubyibonaho uzahite ujya kwa muganga
arangwa no gukorora bikabije cyane

Akenshi abantu bakunda kwitiranya indwara ya kokoreshi n’ indwara y’ igituntu. Gusa uyu munsi ikinyamakuru Touchrwanda.com yabateguriye ibintu bitatu 3 by’ingenzi biranga iyi ndwara y’igituntu.

Nkuko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda hifashishijwe ibitabo bitandukanye byanditswe n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima, bivugwa ko indwara y’ igituntu irangwa n’ibi bimenyetso bikurikira:

1. Gukorara cyane ugacira Igikororwa cyirimo amaraso:

Akenshi bijya bivugwa ko iyo umuntu akorora cyane bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko arwaye indwara ya kokoreshi, gusa iyo bigeze aho usigaye ukorora ugacira amaraso, ujyuhita Ujya Kwa Muganga bagupime barebe ko Atari igituntu kuko bizagufasha guhita ukira utarakomerezwa cyane.

2. Gukunda Kuzana ibyuya cyane cyane mu mutwe:

Hari igihe umuntu ashobora kuzana ibyuya biturutse kukuba yakoze cyane, nk’imirimo y’ingufu, ashobora kuba se avuye muri siporo n’ibindi tuzi bishobora kuba byagutera ibyuya. Ariko iyo ukunda kuzana ibyuya byahato nahato nta nakazi wakoze ujyumenya ko ari ikimenyetso cy’uko urwaye indwara y’ igituntu.

3. Gukunda kugira umuriro mwinshi:

Dore ibintu 3 biranga indwara y’ igituntu, nubyibonaho uzahite ujya kwa muganga

Iyo urwaye Malaria cyangwa se warwaye umutwe bikunze kubaho ko uzana umuriro mwinshi, gusa hari n’igihe umuntu azana umuriro akumva ahora ashyushye cyane kandi atifubitse cyangwa se yumva atarwaye mbega atarimo gutengurwa ngo bigaragare ko yaba ari malaria ishaka kumufata. Iyo bimeze gutyo rero ujye uhita ujya kwa muganga kuko ngo iyo yo iba ari indwara y’ igituntu cyo mu magupfwa.

Nkuko bitangazwa n’abaganga binzobere mu bijyanye n’indwara y’igituntu, bavuga ko iyo utakivuje hakiri kare gishobora kuguhitana, ndetse bikakuviramo kurwara n’indwara y’Ibihaha.

The post Dore ibintu 3 biranga indwara y’ igituntu, nubyibonaho uzahite ujya kwa muganga appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Dore ibintu 3 biranga indwara y’ igituntu, nubyibonaho uzahite ujya kwa muganga

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×