Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ivan Minnaert yabwiwe ko ntaburenganzira afite bwo kwirukana umutoza

Nyuma yo kuvugwa ko umutoza Ivan Minnaert yirukanye undi mutoza w’abazamu Ramadhan, ejo mu ijoro ryakeye habaye inama, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihaniza umutoza Ivan Minnaert usigaye yiha akazi ko gusezerera abatoza bungirije kandi bitari mu nshingano ze, abwirwa ko ntaburenganzira afite bwo kwirukana abakozi.

Ivan Minnaert yabwiwe ko ntaburenganzira afite bwo kwirukana umutoza

Mu nama yari iyobowe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard, Ubuyobozi Bwa Rayon sport bwihanije uyu mutoza w’ umubiligi kubera ibyari byatangajwe n’ibinyamakuru ko yirukanye Ramadhan bamusaba kwita ku kazi ke aho kwivanga mu bitamureba.

Ku munsi w’ejo nibwo havuzwe ko uyu mutoza yashakaga kwirukana Nkunzingoma Ramadhan utoza abazamu, kubera ko batumvikanye mu mukino wabahuje na Kiyovu Sports byatumye amubwira amagambo mabi yatumye atitabira umuhango wo gusangira n’abakinnyi wari wateguwe na Vision Club

Minnaert yasabwe kumvikana n’abo bakorana ndetse agakomeza gushyira ikipe mu murongo mwiza utuma itwara ibikombe.

Ramadhan yagarutse mu kazi ke, ndetse uyu munsi yagaragaye mu myitozo yo kwitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports ifitanye na Etincelles FC I Rubavu ku munsi w’ejo.

Kuva Minnaert yagera muri Rayon Sports, yavuzweho guteza umwuka mubi mu bakinnyi aho hari bamwe batangiye gushyirwa hanze ndetse abandi banenga uburyo yatangiye kujya abakinisha.

Nubwo Minnaert ari gukora neza akazi ke,ntiyishimiwe n’abatoza bakorana kubera kutumvikana nabo ndetse bivugwa ko atumva inama bamugira aho benshi bavuga ko ashaka kwirukana abahawe akazi na Karekezi bose.

The post Ivan Minnaert yabwiwe ko ntaburenganzira Afite Bwo Kwirukana umutoza appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Ivan Minnaert yabwiwe ko ntaburenganzira afite bwo kwirukana umutoza

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×