Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Jeff Kiwa yatangaje impamvu yamuteye gusimbuza ba Charly na Nina Bruce Melody

Jeff Kiwa, umujyanama w’umuhanzikazi Sheebah yatangaje icyamuteye gusimbuza Charly na Nina mu ndirimbo ya Sheebah kuko yumvaga aho bari baririmbye hari hakwiye ijwi ry’umuhungu.

Jeff Kiwa yatangaje impamvu yamuteye gusimbuza ba Charly na Nina Bruce Melody

Mu cyumweru gishize hasohotse indirimbo 2 zitandukanye zose zahawe izina rimwe ‘ Embeera zo, aho umuririmbyi ukorera umuziki we mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda Sheebah Karungi yashyize hanze amajwi y’indirimbo yakoranye na Charly na Nina gusa kubwo kutumvikana neza nabo bigatuma amajwi yabo ayasimbuza ijwi rya Bruce Melody kandi umushinga waratangijwe na Charly na Nina.

Jeff Kiwa yatangaje impamvu yamuteye gusimbuza ba Charly na Nina Bruce Melody

Umujyanama wa Sheebah uzwi ku izina rya Jeff Kiwa yavuze ko haribyo batumvikanyeho neza n’itsinda rya Charly na Nina kuko hari indirimbo bashakaga gusohora mbere yiyo bakoranye n’umuhanzikazi Sheebah areberera inyungu bituma abaha rugari bajya gukorana indirimbo na Bebe Cool nawe akomeza ibikorwa bye.

Impamvu yateye Sheeba gusimbuza Charly na Nina mu ndirimbo

Yagize ati: “Charly na Nina ntibashyize imbere igihangano cyacu twakoranye kuko bashakaga kurangiza umushinga bari bafitanye na Bebe Cool ndetse bakifuza ko iyo ndirimbo yasohoka mbere y’iyacu byatumye mbasimbuza Bruce Melody kuko aho baririmbye numvaga hakwiye ijwi ry’umuhungu.”

Mu kiganiro Nina yagiranye n’Itangazamakuru yavuze ko icyo bari bazi neza nuko Sheebah yifuzaga ko bakwihutisha uwo mushinga w’indirimbo yabo ku buryo isohoka mbere y’iyo bakoranye n’umuhanzi Bebe Cool yitwa ‘I do’.

Nina yasoje avuga ko ntabyinshi yavuga gusa abifuriza amahirwe masa ndetse ko Imana yabafasha indirimbo yabo ikagera kure hashoboka kuko bitabaye ngombwa yitwa iyabo.

The post Jeff Kiwa Yatangaje impamvu yamuteye gusimbuza ba Charly na Nina Bruce Melody appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Jeff Kiwa yatangaje impamvu yamuteye gusimbuza ba Charly na Nina Bruce Melody

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×