Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Butera Knowless yavuye ku izima atangaza iby’umwana we

Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu bakunzwe mu Rwanda no mu karere k’Africa y’iburasirazuba yashyize hanze ukuri kose ku makuru akunda kuvugwa k’umwana yabyaranye n’umugabo we Ishimwe Clement.

Butera arakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’Africa y’iburasirazuba
Butera arakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’Africa y’iburasirazuba

Mu minsi ishize, nibwo Butera Knowless n’umuryango we berekeje ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’ubwongereza, iyo ikaba yari ibaye inshuro ya kabiri bagiyeyo, dore ko no mu mwaka ushize wa 2017 nabwo bari baragiriyeyo ibihe byiza.

Mu mwaka ushize nabwo Clement na Knowless bagiye iburayi
Mu mwaka ushize nabwo Clement na Knowless bagiye iburayi, nabwo abantu bakeka ko bagiye kuvuza Or

Nyuma y’izi ndengo, hagiye havugwa amakuru anyuranye ashimangira ko aba bombi baba bagiye kuvuza umwana wabo “Ishimwe Or Butera” ngo ufite uburwayi bw’amaso.

Mu minsi ishize, Clement aherutse guhakana amakuru y’uburwayi buvugwa k’umwana we, aho yagize ati “Oya, aho urugendo ruhuriye na Or ni uko turi kumwe, natwe tuba twabonye umwanya uhagije wo kubana na we kuko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gitoya. Hano aba ari ukumarana na we umwanya kandi arabyishimira rero Nta Kibazo Afite. Abana barwara utuntu twinshi, uko arwaye uramutse ufata indege wahora mu ndege. Ubu turi kumwe nta kibazo afite ameze neza.”

Clement yahakanye uburwayi buvugwa ku mwana yabyaranye na Butera Knowless
Clement aherutse guhakana uburwayi buvugwa ku mwana yabyaranye na Butera Knowless

Butera Knowless nawe yatangaje ko umwana wabo ari muryerye, ntakibazo na gito cy’ubuzima afite, ahubwo ashimangira ko impamvu bakunda kujya hanze ari uko yikundira umujyi wa London.

Butera yagize ati “Hoya nta burwayi na buto umwana wacu afite, ni muryerye. Impamvu dukunda gutemberera mu bwongereza nuko nkunda umujyi wa London, kandi tukaba tunafiteyo Imiryango yacu ihatuye.”

Clement yavuze ko umwana yabyaranye na Butera Knowless nta kibazo namba afite
Butera Knowless nawe yavuze ko umwana wabo ari muryerye

The post Butera Knowless yavuye ku izima atangaza iby’umwana we appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Butera Knowless yavuye ku izima atangaza iby’umwana we

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×