Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Nshuti Savio yaburiye abakunzi be kwitondera abatekamutwe bari kumwiyitirira

Umukinnyi ukomeye mu Rwanda, Nshuti Dominic Savio yaburiye abakunzi be n’abamukurikirana bya hafi ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiye kwitondera abatekamutwe barimo kugenda bamwiyitirira bagamije gushuka abantu.

Nshuti Savio akina muri APR FC
Nshuti Savio akina muri APR FC

Muri iyi minsi, ku mbuga nkoranyambaga hadutse abantu bafungura Conte z’ibyamamare maze bakazikoresha bagamije kwaka amafaranga abantu, cyangwa se kwamamaza ibindi bikorwa bihabanye n’akazi ka Nyiri ubwite.

Umuntu utaramenyekana yafunguye urukuta rwa Facebook na Instagram yiyita Nshuti Dominic Savio maze akajya agenda yandikira abantu ababeshya ibintu binyuranye, agamije no kubaka amafaranga.

Iyi Account ntago ari iya Savio
Iyi Account ntago ari iya Savio

Nshuti Savio witwa n’ubundi Nshuti Savio ku mbuga nkoranyambaga yasabye Imbabazi abantu bose babeshywe mu izina rye, ndetse anabakangurira kuba maso kugira ngo abatekamutwe batazacucura utwabo.

Savio yagize ati “Ndasaba imbabazi mwebwe mwese babeshye mu izina ryanjye, Nagira ngo mbamenyeshe ko Account yitwa Nshuti Dominic Savio Atari iyanjye.”

Savio yakanguriye abakunzi be kwirinda abatekamutwe barimo kugenda bamwiyitirira
Savio yakanguriye abakunzi be kwirinda abatekamutwe barimo kugenda bamwiyitirira
Iyi niyo Account ya Nyayo, Nshuti Savio akoresha
Iyi niyo Account ya Nyayo, Nshuti Savio akoresha
Nshuti Savio n'umukunzi we Tricia
Nshuti Savio n’umukunzi we Tricia

The post Nshuti Savio Yaburiye Abakunzi be kwitondera abatekamutwe bari kumwiyitirira appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Nshuti Savio yaburiye abakunzi be kwitondera abatekamutwe bari kumwiyitirira

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×