Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Abanyamahanga 95 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda harimo abakinnyi

Uyu munsi u Rwanda rwahaye abanyamahanga 95 ubwenegihugu, harimo n’abahoze arabakinnyi bakinaga mu ikipe y’igihugu Amavubi, bakaza kubwamburwa kuberako babubonye mu buryo butemewe n’amategeko.

Abanyamahana 95 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda harimo abakinnyi

Kanama 2014 nyuma y’aho u Rwanda ruboneye itike yo gukina Igikombe cya Afurika cyabereye Muri Guinea Equatorial muri Mutarama 2015 ariko rukaza gusezererwa na Congo rutewe mpaga kubera gukinisha Dady Birori wari ufite ibyangombwa birimo amanyanga, habaye kugenzura iby’abakinaga mu Rwanda bamwe bamburwa ubwenegihugu bivugwa ko babuhawe bitubahirije amategeko.

Mu babwambuwe icyo gihe harimo rutahizamu wakiniraga Amavubi ari no mu bihe byiza Kagere Meddie, Cyiza Hussein (Mukura VS), Ruhinda Farouk (wakiniraga APR FC), Charles Tibingana (wakinaga muri APR FC), nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti na Saidi Abedi bajyanye u Rwanda mu Gikombe cya Afurika rukumbi rwitabiriye mu 2004 n’abandi bagera kuri 20.

Abanyamahana 95 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda harimo abakinnyi

Kagere Meddie uri mu bakomeje kugaragaza inyota yo kongera gukinira Amavubi, ari ku isonga mu banditse basaba kongera kubuhabwa bundi bushya, none yabubonye nyuma y’imyaka ine ategereje. Mu bandi bahawe ubwenegihugu barimo Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel, murumuna we Lomami André Fils na Mushingirwa Kibengo Jimmy uzwi nka “Jimmy Mbaraga” ukinira AS Kigali bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Peter Otema wo muri Uganda na Ciiza Hussein ukomoka i Burundi.

Abanyamahana 95 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda harimo abakinnyi

Uyu munsi i Tariki 23 mata 2018 nibwo abantu 95 basabye ubwenegihugu mu cy’iciro cya 17, muri bo 11 nibo barahiriye mu Karere ka Nyarugenge, aba biyongeraho Kagere Meddie utabonetse muri uyu muhango kubera ikibazo cy’indege yagombaga kumukura i Entebbe muri Uganda.  Ashobora gutegurirwa umuhango wo kurahira cyangwa agashyirwa mu bazarahirira mu Karere ka Gasabo kuwa Gatatu w’iki Cyumweru kuko ubwenegihugu yabwemerewe.

The post Abanyamahanga 95 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda Harimo Abakinnyi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Abanyamahanga 95 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda harimo abakinnyi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×