Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Irebere abakobwa bakundanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

Tuko, ikinyamakuru gikorera mu gihugu cya Kenya cyashyize hanze urutonde rw’abakobwa 4 bakomoka mu bihugu 2 birimo Kenya na Tanzania, bose bakundanye na Ali Kiba n’ibimenyetso bishimingira ko baryamanye mbere yuko yiyemeza  kwiyegurira umukobwa umwe bagakora ubukwe.

Irebere abakobwa bakundanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

1. Bridget Achieng 

Irebere abakobwa baryamanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

Bridget Achieng wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Ali Kiba igihe kinini binavugwa ko uyu mukobwa kubera uburyo yamukundaga byatumye yiyandika izina rya Ali Kiba ku mubiriwe kugirango amwereke ko amukunda gusa benshi ntibamenye iherezo ry’ urukundo rwabo bombi.

2. Jokate Mwogelo 

Irebere abakobwa bakundanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

Jokate ndetse na Ali Kiba bakundanye mu ibanga rikomeye gusa mu bazi umubano wabo bemezaga ko ntakabuza bazibanira akaramata gusa byarangiye Ali Kiba ahisemo kubana akaramata n’Aminah , amakuru kandi aturuku muri Kenya avugako Uyu Mukobwa Yakundanye na mucyeba we Diamond mbere yuko akundana na Ali Kiba .

3. Dorothea Caroline 

Irebere abakobwa bakundanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

Caroline yamenyekanye bwa mbere mu Itangazamakuru ubwo hakwirakwizwaga amakuru atandukanye avugako uyu mukobwa yakundanye na Ali Kiba amaze kubyara abana 4 ku wundi mugabo bari barashakanye gusa kubera kutumvikana hagati yabo Caroline areka umugabo we yisangira Ali Kiba nubwo gutandukana kwabo hatamenyekanye impamvu yabiteye.

4. Rahima 

Irebere abakobwa baryamanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

Rahima Feisal wavuzwe mu rukundo na Ali Kiba igihe kinini bivugwa ko uyu mukobwa yanatwitiye Ali Kiba gusa umwana akamwihakana , ibi bikaba byaremejwe n’amwe mu mafoto atandukanye bombi basakaje kuri interinete bambaye mu buryo budasanzwe aho bamwe bacyetse byinshi birimo kuba bari bamaze gukora urukundo .

The post Irebere abakobwa bakundanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Irebere abakobwa bakundanye na Ali Kiba mbere yuko ashinga urugo

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×