Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

No Stress yiyemerera ko Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma

Umujyanama wa Mukadaff umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda ariwe No Stress yasobanuye neza impamvu Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma ngo nubwo ibisabwa byose yarabyujuje.

No stress umujyanama wa Mukadaff mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com yavuze ko umuraperi we atarakwiye kujya Muri Guma Guma, bitewe nuko hari byinshi bikibura kuruhande rwabo, nyamara ngo kuruhande rwa Guma Guma ntacyo yaburaga.

Dore uko yabitangaje: “Yego turabyemera ko mubyo Guma Guma yashakaga ko twari tubyujuje pe, ndetse n’umwanya twagize nawo turawuzi kuko wanatubereye inzira yo kumenya aho turi akakanya, gusa ngwee n’ubundi mbona atarakwiye kujyamo kuko haracyabura urugendo. Ubundi ntago umwana avuka ngo ahite yuzura ingombyi akokanya, ndemera ko Mukadaff akiri muto muri Industry y’umuziki reka rero abanze amaremo igihe nibwo azatangira kujyamo kandi ibikombe akanabitwara.”

No Stress yiyemerera ko Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma
umuhanzi Mukaff

No Stress kandi yatangaje ko ngo nubwo uyu mwaka yabonaga bitari bikwiye, yavuze ko wenda umwaka utaha bishobora kuzakunda, kubera ko ngo bari gukora cyane kurwego rwiza cyane, aho yavuze ko hari indirimbo nshyashya igiye gusohoka ya Mukadaff arikumwe na Bull Dogg ndetse nyuma yiyo hakazasohoka n’izindi 3 z’uyu musore.

The post No Stress yiyemerera ko Mukadaff atarakwiye Kujya Muri Guma Guma appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

No Stress yiyemerera ko Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×