Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Umutekamutwe wiyita Miss Rwanda yatangiye kunyuguta amafaranga y’abantu

Ubujura bubera ku mbuga nkoranyambaga bukozwe n’abantu b’abatekamutwe bukomeje gufata indi ntera, ndetse abariwe imitungo usanga barimo kurira ayo kwarika.

Umuntu utaramenyekana yiyitiriye Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane maze atangira kwandikira abantu kugira Ngo Bamuhe Amafaranga, ndetse hariho n’abayamuhaye arayarya.

Liliane afite abantu benshi bamwiyitiriye kuri Instagram
Liliane afite abantu benshi bamwiyitiriye kuri Instagram

Uyu mutekamutwe akomeje kugenda yaka abantu amafaranga, ababeshya ko ngo yifuza gushinga Club y’ubukerarugendo bushingiye k’umuco, kandi ngo akeneye imfashanyo.

Umuntu wamuhaye amafaranga, yashyize hanze ibiganiro bagiye bagirana, ndetse anakangurira abantu kurushaho kuba maso kugira ngo bataza kugwa mu mutego, bakisama basandaye.

Bimwe mu biganiro yagiranye n'uyu mutekamutwe
Bimwe mu biganiro yagiranye n’uyu mutekamutwe
Uyu muntu yoherereje umutekamutwe amafaranga ibihumbi 16
Uyu muntu yoherereje umutekamutwe amafaranga ibihumbi 16

Uyu mutekamutwe afite iturufu ridasanzwe arisha abantu kuko anakoresha nomero ya telefone (0788495713)  ibaruye ku mazina y’umuntu bitiranwa amazina yombi (Iradukunda Liliane).

Iradukunda Liliane ahangayishijwe n'abantu bamwiyitirira
Iradukunda Liliane ahangayishijwe n’abantu bamwiyitirira
Miss Liliane n'umukobwa w'uburanga buhebuje
Miss Liliane n’umukobwa w’uburanga buhebuje

Mu mwaka washize nabwo, hari umutekamutwe wiyitiriye Miss Iradukunda Elsa abinyujujie kuri Instagram, maze atangira kujya abeshya ngo bamuhe amafaranga yo gufungura Club ya Fashion ihurizwamo ibikoresho bya Made in Rwanda.

The post Umutekamutwe wiyita Miss Rwanda Yatangiye Kunyuguta Amafaranga y’abantu appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Umutekamutwe wiyita Miss Rwanda yatangiye kunyuguta amafaranga y’abantu

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×