Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Rider Man yongeye kuvuga kubya studio ye Ibisumizi

Rider Man, umukuru w’IBISUMIZI, yatanze ibisobanuro byinshi kuri Label ye, ndetse anamara amatsiko kubibazaga ko yaba yarafunze buruundu


Igisumizi Rider Man muri Iyi weekend yashije ubwo yakora ikiganiro kuri  televiziyo imwe ya hano mu Rwanda akabazwa yabajijwe impamvu yaba yaratumye Ibisumuzi bifunga, maze avuga atariko bimeze kuko ngo Label irakora cyane, dore ko avuga ko, n’indirimbo zose aba yakoze ziba zakorewe mu Ibisumizi.

Uyu mugabo ukomeje kwandika amateka mu njyana ya Rap, yavuze ko buriya atifuza ko hagira undi muhanzi uza gukorera muri Label ye, kuko ngo ntago akiyifata nka Studio y’ubucuruzi ahubwo ayifata nka studio ye bwite.

Nyuma yuko uyu musore atwaye irushanwa rya PGGSS nibwo yatangiye gusa nkaho atagikorana na bamwe mu basore ndetse na bakobwa yakoreshaga muri iyi Label, aho yakoreshaga Queen Cha, M-Izzo, Ama G, ndetse na Social Mulla, nyuma bikaza kugaragara ko batagikorana nka Label bituma aba bahanzi bajya gukorera mu zindi studio.

Si ubwambere habaye ikibazo nkiki cyo kuba haza studio zigakora cyane ariko nyuma zikaburirwa irengero kuko hari n’izindi byabayeho nka: TFP, Unlimited record na F2K abakunzi b’umuziki bakaba bibaza impamvu amazina nkaya yarakomeye yari no gufasha abahanzi bakizamuka agenda akibagirana burundu. Rider Man we avuga ko studio igihari arko ayikoreramo wenyine.

The post Rider Man yongeye Kuvuga Kubya Studio ye Ibisumizi appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Rider Man yongeye kuvuga kubya studio ye Ibisumizi

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×