Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Rusizi umuturage yatunguwe n’ ihene yabyaye eshanu.

Mu Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, umuturage witwa Fidel Mudage yatunguwe n’ ihene yabyaye eshanu, isekurume ebyiri n’amashashi atatu, ibintu atata nkaho ari umugisha naho abandi baturage bo bakavuga ko ari amahano kuba ihene imwe yabyara abana batanu icyarimwe.

Rusizi: Umuturage yatunguwe n' ihene yabyaye eshanu.

Nkuko abaturage baturanye n’uyu mugabo Fidel Mudage bakomeje gutangarira iyi hene yabyaye eshanu, abandi bamwe bavugaga ko iyi hene ngo iyo iza kuba yabyaye isekurume gusa byo byari kuba ari amahano arenze.

TV1 dukesha inkuru ubwo yaganiraga n’uyu musaza Fidel utuye mu mudugudu wa Mubombo wo mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi, yabatangarije ko Ihene ye yabyaye kuwa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 mubihe bigiye bitandukanye.

Mudage Fidele woroye iyi heneFidel yagize ati: “Iyi hene yari ibyaye inshuro eshatu, ku nshuro yakane ikaba yarabyaye isekurume 2 n’ishashi 3, ni ibyishimo byinshi kuba nari mfite ihene enye gusa none nkaba mpise ngira ihene 9.”

Benshi mu baturanyi ba Mudage bavuga ko ari ubwa mbere babonye ihene ibyara batanu icyarimwe, abandi bakemeza ko atari ubwa mbere, gusa hakaba bamwe bavuga ko uyu musaza agize umugisha, abandi bo ngo bafite ubwoba bashingira ku myumvire ya bamwe yuko iyo umuntu abyaje ihene eshanu icyarimwe biba ari amahano.

The post Rusizi umuturage yatunguwe n’ Ihene Yabyaye Eshanu. appeared first on Touchrwanda.com.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Rusizi umuturage yatunguwe n’ ihene yabyaye eshanu.

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×