Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Jay C yatangaje abaraperi 5 barusha abandi mu Rwanda

Umuraperi ukomeje kwigarurira imitima y’abantu benshi, Jay C ukunda kwiyita “Ambasaderi” yatangaje urutonde rw’abaraperi 5 barusha abandi mu Rwanda, ndetse yongera no gushimangira ko abakunzi be batazongera kumubura ukundi.

Jay C witwa Jean Claude Muhire ni umwe mu baraperi barimo kwerekana imbaraga cyane mu muziki yifashishije indirimbo ze nka Am Back yakoranye na Bruce Melody, Amen, Sibomana, Tonight yakoranye na Social Mulla n’izindi nyinshi.

Amazina nyakuri ya Jay C ni Jean Claude Muhire
Amazina nyakuri ya Jay C ni Jean Claude Muhire

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Jay C yatangaje abaraperi 5 abona Barusha Abandi mu gihugu cy’u Rwanda ndetse anavuga ko atazongera kubura ukundi muri Muzika.

Jay C yagize ati “Ku ruhande rwanjye abaraperi batanu mbona barusha abandi mu Rwanda harimo: Tuff Gang(Abaraperi bose babarizwa muri iri tsinda ngo barashoboye), P FLA, Riderman, Khalifan, na Amag The Black.”

Jay C kandi yagize inama aha abahanzi bifuza gukora Hip Hop aho yagize ati “Icyo nababwira ni ukugira Courage, bakirinda ibiyobyabwenge kuko ntacyo byabafasha mu muziki, Impano izatumma byose babigeraho.”

Jay C yasoje atubwira ko ngo yakuye Inspiration ku baraperi bakomeye ku Isi barimo Jay Z, 2 Pac, ndetse na Xzibit.

Jay C yavuze ko abaraperi barimo :Tuff Gang, P FLA, Riderman, Khalifan, na Amag The Black.” bashoboye
Jay C yavuze ko abaraperi barimo :Tuff Gang, P FLA, Riderman, Khalifan, na Amag The Black.” bashoboye

INSHAMAKE KU BUZIMA BWA JAY C

Umuhanzi Jay-C amazina ye asanzwe ni Jean Claude Muhire. Yavukiye i Kanombe (mu mujyi wa Kigali) kuwa 25 Ugushyingo 1990. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya Hip-Hop.

Amashuri abanza yayigiye mu Gatenga, ay’icyiciro rusange ayigira muri Eto-Kicukiro anakomereza mu bindi bigo nka Collège Inyemeramihigo, Collège Ingenzi, APADE na Collège Urumuri yiga Ishami ry’Imibare n’Ubugenge.

Ubuhanzi bwe yabutangiriye mu mwaka wa 2005 aho yari ari mu itsinda rya “Magic Boys” ryari rigizwe nawe, Bull Dogg, Fireman. Ryaje kuza gusenyuka ubwo bagenzi be bajyaga mu itsinda (crew) rya Tuff Gangz nuki nawe ahitamo kuririmba ku giti cye.

Yiyita umuvugizi w’imbabare n’abatagira kirengera, ari nabyo yiyemeje gutangamo ubutumwa, “Ndi ambasaderi w’umuhanda”.

Jay C ngo n'umuvugizi w’imbabare n’abatagira kirengera, ngo “Ni ambasaderi w’umuhanda”.
Jay C ngo n’umuvugizi w’imbabare n’abatagira kirengera, ngo “Ni ambasaderi w’umuhanda”.

KANDA HANO WUMVE TONIGHT YA JAY C NA SOCIAL MULLA



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Jay C yatangaje abaraperi 5 barusha abandi mu Rwanda

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×