Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Mani Martin yarangije kaminuza muri Mount Kenya atangaza amagambo yakoze benshi kumutima

Umuhanzi Mani Martin wamenyekanye cyane mu Rwanda yarangije amashuri ye ya kaminuza muri Mount Kenya arangije atangaza amagambo yakoze benshi ku mutima.

Umuhanzi Maniraruta Martin wamenyekanye nka Mani Martin ejo hashize taliki ya 7 Nyakanga nibwo yasoje amashuri ye ya kaminuza Muri Mount Kenya intsinzi ye akaba yarayituye Mama we witabye imana kuko ngo iteka ryose ariwe wamuteraga ingabo mu bitugu ndetse anashimira buriwese wamusengeye.

Nkuko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati :”Ni umunsi udasanzwe kuri njye, iyi ntsinzi nyituye buri wese wanyifurije ibyiza, cyane cyane ababyeyi banjye bakoze ibidasanzwe,Marie Louise Kambega na Izuba Teruko.Nta magambo menshi nabona mu kubashimira inkunga banteye muri uru rugendo. By’umwiharimo ndashimira nyakwigendera mama wanjye wahoraga anyifuriza kugera kuri iyi ntambwe, nizere ko ari bubone iyi foto akishima.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Mani Martin yarangije kaminuza muri Mount Kenya atangaza amagambo yakoze benshi kumutima

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×