Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Amwe mu mafoto utigeze ubona yaranze urukundo rwa Safi na Knowless

Niyibikora Safi na Butera Knowless mu myaka ishize bakanyujijeho mu rukundo biravugwa hirya no hino mu Rwanda gusa kuri ubu ibyabo byabaye amateka.

Urukundo rwa Safi Madiba na Knowless rwabaye amateka

Butera Knowless nyuma yo gutandukana na Safi yahise akundana na Ishimwe Clement ndetse kugeza nubu niwe babana bakaba baramaze no kubyarana umwana wabo w’imfura witwa Ishimwe Or Butera, mu gihe Safi Madiba we nyuma yo gutandukana na Knowless yahise ajya mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Parfina uba hanze y’igihugu ndetse bashobora no kuzakora ubukwe mu myaka iri imbere.

Nubwo aba bombi(Safi na Knowless) basigaye bafite abakunzi babo, ntawakwibagirwa uburyo bakanyujijeho mu rukundo rwabo bikagera naho buri umwe ajya mashusho y’indirimbo zundi, Aho Twavuga Nka Byarakomeye ya Knowless igaragaramo Safi, ndetse n’umwanzuro ya Urban Boyz igaragaramo Knowless.

Safi na Knowless bakanyujijeho mu buryo bwagaragariraga buri umwe wese

Si ibyo gusa kandi kuko wasangaga basohokanye ahantu hatandukanye, ndetse bakajyana no mu bitaramo bikomeye byari bikunzwe aho twavuga nka Salax Awards.

Aya ni amwe mu mafoto utigeze uca iryera yaranze urukundo rwa Safi na Knowless



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Amwe mu mafoto utigeze ubona yaranze urukundo rwa Safi na Knowless

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×