Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Mr Kagame yikomye abakobwa bigize uko batari

Umuhanzi Kagame Eric uzwi ku izina rya Mr Kagame yikomye abakobwa bigize imbata z’imbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye nshyashya yitwa Dotcom.

Dotcom, Mr Kagame yayikoranye na Peace

Mr Kagame benshi bamumenye mu ndirimbo nka Shakira ahandi, Ntimubimbaze, Boutique n’izindi nyinshi.

Kuri ubu uyu musore yiyunze umuhanzi Peace maze bakorana indirimbo yitwa Dotcom ivuga Uburyo Abakobwa Benshi basigaye babarizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane kurusha uko bakora indi mirimo.

Muri iyi ndirimbo, Mr Kagame avugamo uburyo abakobwa benshi mu Rwanda basigaye baratwawe n’imbuga nkoranyambaga aho usanga baba birirwa kuri Instagram, Snapchat, Facebook, Whatsapp n’izindi k’uburyo utababwira ngo bakore undi murimo bakwemerere.

Indirimbo Dotcom ya MR Kagame avugamo uburyo abakobwa benshi babaye aba koloni b’imbuga nkoranyambaga

Mu kiganiro na Touchrwanda, Mr Kagame yatubwiye ko yashyize hanze iyi ndirimbo avuga kuri aba bakobwa babaye imbata z’imbuga nkoranyambaga ndese akaba abagira inama yo kwikubita akanyafu bakikosora.

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, ikorwa na Producer Evydecks urimo gukorana na  Mr Kagame cyane mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo.

Dotcom ya MR Kagame yakozwe na Producer Evydecks, amashusho akorwa na Fayzo

Kanda hano wumve unareba Dotcom, indirimbo nshyashya ya Mr Kagame na Peace 



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Mr Kagame yikomye abakobwa bigize uko batari

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×