Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Pawpaw ukina muri Baby Police ari mu Rwanda

Umukinnyi w’icyamamare muri Cinema, Osita Iheme wamenyekanye nka Pawpaw muri filimi zitandukanye nka Baby Police ari mu gihugu cy’u Rwanda aho yaje mu butembere.

Uyu mugabo w’imyaka 34 benshi bamuzi muri filimi nka Aki na Ukwa, 2 Rats, Baby Police, Mirror Boy n’izindi nyinshi akaba asanzwe akinana na mugenzi we witwa Chinedu Ikedieze ufite imyaka 39.

Osita asanzwe akinana na mugenzi we witwa Chinedu Ikedieze ufite imyaka 39.

Osita Amaze Iminsi Mike ageze mu mujyi wa Kigali, aho usanga aba arimo gutemberera ahantu hatandukanye areba ibyiza bitatse u Rwanda.

Uyu musore mbere yuko aza mu Rwanda, yari amaze iminsi ku mugabane w’iburayi mu bihugu bitandukanye birimo n’ubwongereza.

Osita Iheme wakinnye muri filimi ya Baby Police amaze iminsi mike mu mujyi wa Kigali

Uyu musore aracyari ingaragu ndetse mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cya Naij yatangaje ko akirimo gushakisha umukunzi uzamunyura mu mutima we maze akabona kumushaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Osita w’imyaka 34 aracyari ingaragu, gusa ngo aracyashaka umukunzi


This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Pawpaw ukina muri Baby Police ari mu Rwanda

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×