Get Even More Visitors To Your Blog, Upgrade To A Business Listing >>

Ese ikinyobwa Cocacola cyaba koko ari ikiyobyabwenge?

Ikinyobwa cy’amasukari cya cocacola cyakunze kuvugwaho byinshi cyane ko cyaba atari shyashya kubera umubyibuho urangwa kubaba bakinyoye bagakeka ko haba hari ikiri inyuma y’uburyohe butuma ikundwa na benshi kandi igira inkurikizi kubayinyoye.

Iki kinyobwa gitunganyirizwa mu mugi wa Atlanta Muri leta zunze ubumwe za Amerika cyakunze kuvugwaho ibintu byinshi cyane ko cyaba atari shyashya nyamara kigakomeza gukundwa cyane na benshi ndetse bamwe ntibabashe no kukireka kandi bazi neza ko ku icupa ryayo ryaho hatanditseho bimwe mu biyigize byaba biri mu mabanga akomeye arinzwe cyane n’urwengero rwa Cocacola. iri banga ry’ibigize Cocacola ngo ryaba rihereye mu mutamenwa uri ku cyicaro cyuru rwengero. Abagerageje bose gushaka  kumenya icyo cocacola ikozwemo bose ntanumwe wabigezeho.

Irebere bimwe mu bintu byatuma uhamya ko cocacola yaba ari ikimenamutwe,unamenye n’impamvu ikomeza kunyobwa kandi idashirwa amakenga.

Uwitwa Charles Slater yavumbuye ibiyigize

Uyu musaza ngo yabonye ifoto iriho inyandiko yanditse n’intoki z’umuhanga John Pemburton  wavumbuye iki kinyobwa,iyi nyandiko yitwa “l’Auntentique Cocacola” ikaba yariho ubwoko bw’ibiti bigize Cocacola ba nyiri uruganda batajya batangariza ushatse kubimenya: Cocacola irimo ibisindisha,indiumu,amacunga,coriander,acide citrique,caffeine,hakabomo n’ibibabi bya coca, iki gihingwa coca nicyo gikorwamo ikiyobyabwenge cya cocayine kirusha urumogi kuba ikimenamutwe.

Abakozi ba cocacola ntibazi ibyo bakora.

Bamwe mu bakora Muri Cocacola ngo babona bahabwa amafu bavanga,umwe mu bakoraga muri uru ruganda abajijwe niba hari ibintu bashyira muri cocacola byakwangiza umuntu yabasubije ati “nibyo ntagushidikanya twakiraga ibigunguru binini biriho agapapuro kerekana ko ibyo bintu bifite uburozi,rimwe nabonye imwe muribyo bigunguru ifunguye ibyo bifu byari byarakuyeho irangi ryo hasi aho biteretse,ntabwo wabikoraho n’intoki kuko n’abantu bashizwe isuku ntibashoboraga kubikoraho”

Abakoze muri uru ruganda bifuza ko cocacola yahagarikwa

Abahoze bakora muri Cocacola bon go ntabwo bumva ukuntu leta yemerera gucuruza uruganda rukora ibintu bikozwe mu ibanga,bifuza ko uruganda rwahagarikwa,gusa ngo n’abanyamakuru babajije icyo cocacola ikozemo nta gisubizo bahawe.

Cocacola irarwanywa muri Leta ya Califoniya

Muri leta zunze ubumwe  z’Amerika muri leta ya Califoniya ntabwo byemewe kugurishwa ibinyobwa by’amasukari ahantu hari abantu benshi cyangwa mu bigo by’amashuri,muri muri iyi Leta abantu benshi bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije bikaba ari nabyo byabateye kuyamagana,ariko ntacyo bageraho kuko cocacola kuko iba yashoye amafaranga menshi mu kwiyamamaza.

Isukari nyinshi ituma abayinyoye batabasha kuyireka

Ingano y’isukari iri muri Cocacola ituma uwayinyoye atabasha kuyireka bitewe n’uko ubwinshi bwayo hari agace k’ubwonko yigarurira. Aka gace k’ubwonko ngo kaba ariko kibasirwa na Nicotin kubanywa itabi aribyo bituma nabo batabasha kurireka byoroshye.

Colorant Caramel itanga ibara ryayo irimo cancer

Abahanga benshi bibaza impamvu hakoreshwa iki kinyabutabire mu guha ibara Cocacola kandi bashobora no gukoresha ibitanga amabara bya gakondo? ibinyabutabire biri muri cocacola itera cancer ku nyamaswa ngo ishobora no kuyitera ku bantu, Umwe mu bantu ibihumbi mirongo itatu n’icyenda banyoye cocacola aba agomba gufatwa na cancer.

Ibi ni bimwe mu bivugwa muri Cocacola,ushobora kwibaza niba ari ukuri cyangwa niba waba witeguye kuyireka? Gusa nubwo benshi bayamagana nayo irakora cyane kuko itera inkuga ibikorwa byinshi bya sport kandi ishora menshi mu kwamamaza.



This post first appeared on Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com, please read the originial post: here

Share the post

Ese ikinyobwa Cocacola cyaba koko ari ikiyobyabwenge?

×

Subscribe to Rwanda Entertainment News - Touchrwanda.com

Get updates delivered right to your inbox!

Thank you for your subscription

×